Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:3 - Bibiliya Yera

3 Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:3
20 Iomraidhean Croise  

Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi.


Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose.”


Ndavuga nti “Mana yanjye, Ntunkureho ngicagashije iminsi yanjye, Imyaka yawe ihoraho ibihe byose.


Ijambo ry'Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.


Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w'umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo,


Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n'intoki zanjye, n'ingabo zaryo zose ndazitegeka.


Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati “Ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho.


Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya.


Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere.


ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho.


njijure bose ngo bamenye uburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'Imana yaremye byose uhereye kera kose,


Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n'ijambo ry'Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.


Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n'Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n'uwabyawe na yo.


“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Lawodikiya uti “Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w'ukuri, inkomoko y'ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati


“Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan