Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yohana 1:12 - Bibiliya Yera

12 Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Nyamara abamwakiriye bose bakemera uwo ari we, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Nyamara abamwakiriye bose bakemera uwo ari we, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yohana 1:12
27 Iomraidhean Croise  

Kandi wikomereje ubwoko bwawe bwa Isirayeli kugira ngo bube ubwawe iteka ryose, kandi nawe Uwiteka ubabere Imana yabo.


nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n'izina riruta kugira abahungu n'abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.


“Nuko ndavuga nti ‘Ariko ngiye kugushyira mu bana no kuguha igihugu cyiza, umwandu mwiza w'ingabo z'abanyamahanga.’ Maze nti ‘Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.’


“Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye.


kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.”


Uwemera umwana umwe muto nk'uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.


Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.


Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera.


ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b'Imana batatanye abateranirize hamwe.


Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,


Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.


Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege.


“Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.


Abayoborwa n'Umwuka w'Imana bose ni bo bana b'Imana,


Umwuka w'Imana ubwe ahamanya n'umwuka wacu yuko turi abana b'Imana,


kuko ndetse n'ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw'abana b'Imana,


Mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu,


Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.”


Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we,


Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.


Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye.


Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw'Imana.


Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.


Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry'Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk'uko yadutegetse.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan