Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Yakobo 1:3 - Bibiliya Yera

3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Mumenye ko iyo ukwizera Imana kwanyu kugeragejwe bibatera kwihangana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Mumenye ko iyo ukwizera Imana kwanyu kugeragejwe bibatera kwihangana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Yakobo 1:3
15 Iomraidhean Croise  

Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu.


Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.


Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.


Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereza twihangana.


Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye,


kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.


mukomereshejwe imbaraga zose nk'uko ubushobozi bwayo bw'icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,


Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y'Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n'amakuba mushinyiriza.


Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw'Imana no ku kwihangana kwa Kristo.


Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.


Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye


kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy'abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.


kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.


kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan