Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Obadiya 1:4 - Bibiliya Yera

4 Naho watumbagira hejuru nk'igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y'inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nubwo mwatumbagira nka kagoma, nubwo mwatura ahirengeye nk'inyenyeri, aho na ho nabahananturayo.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nubwo mwatumbagira nka kagoma, nubwo mwatura ahirengeye nk'inyenyeri, aho na ho nabahananturayo.” Uko ni ko Uhoraho avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 N’aho waba watumbagiye mu kirere nka kagoma, ugashyira icyari cyawe rwagati mu nyenyeri, naguhananturayo! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Obadiya 1:4
8 Iomraidhean Croise  

Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bw'amahanga nk'uwiboneye icyari cy'inyoni, kandi nk'uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta n'uwajwigiriye.”


Ku bw'igitinyiro cyawe ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y'umusozi. N'aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk'igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.


Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.


Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na ho ukuboko kwanjye kwahabafatira, naho bakurira ngo bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.


“Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k'umubi!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan