Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:3 - Bibiliya Yera

3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry'amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y'ihangu, abagabo n'abagore n'abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy'amategeko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Kuva kare mu gitondo kugeza saa sita, Ezira asomera Amategeko abari bateraniye ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi. Hari abagabo n'abagore n'abana baciye akenge. Abantu bose bari bashishikajwe no kumva ibyo asoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Kuva kare mu gitondo kugeza saa sita, Ezira asomera Amategeko abari bateraniye ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi. Hari abagabo n'abagore n'abana baciye akenge. Abantu bose bari bashishikajwe no kumva ibyo asoma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:3
25 Iomraidhean Croise  

“Abandi bantu bose, n'abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abanetinimu, n'abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n'amategeko y'Imana, n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge,


Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry'Imana iteka ryose,


Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry'amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy'amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.


Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w'ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy'amategeko y'Imana uko bukeye. Bagira ibirori by'iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk'uko itegeko ryari riri.


Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw'ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kw'iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na Māseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.


Nuko Ezira aramburira igitabo imbere y'abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.


Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?” Abenshi bo muri iryo teraniro bamutegera amatwi banezerewe.


icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.


“Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, n'udafite akazākwa n'icyo yibwiraga ko afite.”


Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.”


Kuko abatuye i Yerusalemu n'abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y'ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa,


kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”


Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga.


Ariko abo bo bari beza kuruta ab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukuri koko.


Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda.


Ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku.


Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.


Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b'Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, n'abakuru b'Abisirayeli bose.


Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,


Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y'iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n'abana n'abanyamahanga bagendanaga na bo.


“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan