Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:2 - Bibiliya Yera

2 Nuko ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y'iteraniro ry'abagabo n'abagore, n'abantu bose bajijutse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:2
14 Iomraidhean Croise  

“Abandi bantu bose, n'abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abanetinimu, n'abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n'amategeko y'Imana, n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge,


Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry'Imana iteka ryose,


Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w'ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy'amategeko y'Imana uko bukeye. Bagira ibirori by'iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk'uko itegeko ryari riri.


Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n'umwanditsi n'Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.


Nuko ku munsi wa makumyabiri n'ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bītēra n'umukungugu.


Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?


“Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera.


Kuko akanwa k'umutambyi gakwiriye guhamya iby'ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y'Uwiteka Nyiringabo.


“ ‘Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Uwo munsi ubabere uwo kuvuza amahembe.


kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”


Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n'abatambyi b'Abalewi.


Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y'iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n'abana n'abanyamahanga bagendanaga na bo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan