Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 8:1 - Bibiliya Yera

1 Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry'amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy'amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1-2 Nuko ku itariki ya mbere y'uko kwezi, abantu bose bari bahuje umugambi maze bateranira ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi. Basaba Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, kubazanira igitabo cy'Amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa ngo ayashyikirize Abisiraheli. Nuko Ezira azana icyo gitabo imbere y'imbaga y'abantu igizwe n'abagabo n'abagore n'abana bamaze guca akenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1-2 Nuko ku itariki ya mbere y'uko kwezi, abantu bose bari bahuje umugambi maze bateranira ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi. Basaba Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, kubazanira igitabo cy'Amategeko Uhoraho yari yarahaye Musa ngo ayashyikirize Abisiraheli. Nuko Ezira azana icyo gitabo imbere y'imbaga y'abantu igizwe n'abagabo n'abagore n'abana bamaze guca akenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa, Uhoraho yari yarahaye Israheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 8:1
25 Iomraidhean Croise  

Bageze aho, umwami arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, hamwe n'abagabo b'Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bose, bajyana na we n'abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose, aboroheje n'abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy'isezerano cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, arayabasomera barayumva.


Hilukiya abwira Shafani w'umwanditsi ati “Nubuye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani.


Hanyuma umwami azamukana n'ab'i Buyuda bose n'abaturage b'i Yerusalemu, n'abatambyi n'Abalewi n'abantu bose abakomeye n'aboroheje, bajya ku nzu y'Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy'isezerano, cyubuwe mu nzu y'Uwiteka.


Hanyuma y'ibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w'u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya,


kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y'Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n'amateka.


Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Ezira umutambyi n'umwanditsi, ndetse yari n'umwanditsi w'amagambo y'amategeko y'Uwiteka n'ibyo yategetse Abisirayeli.


Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose, yatanzwe n'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukuboko k'Uwiteka Imana ye kwari kuri we.


Aba ni bo bariho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yeshuwa mwene Yosadaki, no mu gihe cya Nehemiya igisonga cy'umwami, na Ezira umutambyi akaba n'umwanditsi.


Bageze ku irembo ry'isōko baboneza imbere yabo, bazamukira ku nzuririro zijya ku mudugudu wa Dawidi aho inkike izamuka haruguru y'inzu ya Dawidi, bagera ku irembo ry'amazi iburasirazuba.


Kandi Abanetinimu babaga Ofeli, ahateganye n'irembo ry'amazi ryerekeye iburasirazuba n'umunara wometsweho.


Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y'inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by'inzu y'Imana, no ku karubanda ku irembo ry'amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.


Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry'amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y'ihangu, abagabo n'abagore n'abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy'amategeko.


Nimusange amategeko y'Imana n'ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n'iryo jambo nta museke uzabatambikira.


Bazana ibyo Mose yategetse imbere y'ihema ry'ibonaniro, iteraniro ryose ryigira hafi, rihagarara imbere y'Uwiteka.


Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby'ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir'urugo utanga ibintu bishya n'ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.”


“Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [


“Abanditsi n'Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.


Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,


Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y'Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije, uzajye usomera aya mategeko imbere y'Abisirayeli bose bayumve.


Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y'Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n'abo mu gihugu cy'i Galeyadi.


Abantu bose baherako bahagurukira icyarimwe baravuga bati “Nta muntu n'umwe muri twe uzinjira mu ihema rye cyangwa uzataha mu rugo rwe,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan