Nehemiya 7:1 - Bibiliya Yera1 Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abalewi, Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D1 Urukuta rumaze kuzura maze no gutera inzugi ku marembo yarwo, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi n'Abalevi bahabwa inshingano zabo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana1 Urukuta rumaze kuzura maze no gutera inzugi ku marembo yarwo, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi n'Abalevi bahabwa inshingano zabo. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Inkike z’umugi zamaze kuzura maze ntera inzugi ku marembo, hanyuma nshyiraho abanyanzugi (n’abaririmbyi n’abalevi). Faic an caibideil |
Maze Hezekiya ategeka ibihe by'abatambyi n'Abalewi nk'uko ibihe byabo byari biri, ategeka umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y'ikirorero cy'Uwiteka.
Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y'Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n'abandi batambyi n'Abalewi bene wabo, n'abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n'abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w'inzu y'Uwiteka.