Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 4:1 - Bibiliya Yera

1 Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n'Abarabu n'Abamoni n'Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z'i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ariko Sanibalati na Tobiya n'Abarabu n'Abamoni hamwe n'Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n'ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ariko Sanibalati na Tobiya n'Abarabu n'Abamoni hamwe n'Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n'ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 4:1
13 Iomraidhean Croise  

Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni.


Bukeye Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiya umugaragu w'Umwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.


Ariko Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiya umugaragu w'Umwamoni na Geshemu w'Umwarabu babyumvise, baraduseka badushinyagurira baratugaya bati “Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?”


Nuko ku munsi wa makumyabiri n'itanu w'ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n'ibiri tuzubaka.


Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.


Maze Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”


Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n'abo banyabwenge.


baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”


Ibyo ni byo byatumye umutambyi mukuru ahagurukana n'abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy'Abasadukayo, buzura ishyari


Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y'imbohe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan