Nehemiya 3:1 - Bibiliya Yera1 Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b'abatambyi, bubaka irembo ry'intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D1 Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n'abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry'Intama. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n'urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w'Ijana, no ku Munara wa Hananēli. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana1 Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n'abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry'Intama. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n'urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w'Ijana, no ku Munara wa Hananēli. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru arahaguruka, hamwe n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, nuko bubaka Irembo ry’Intama; bashinga ibikingi byaryo, babiteraho ibizingiti n’inzugi. Hanyuma barakomeza barubaka, bageza ku munara wa Hananeli. Faic an caibideil |
Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rw'ikusi y'i Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya Hananēli ukageza ku mazu y'umwami bengeramo.