Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 2:3 - Bibiliya Yera

3 Umwami ndamusubiza nti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n'ahantu h'ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n'amarembo yaho akaba yarahiye?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko mbwira umwami, nti «Umwami arakarama! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 2:3
21 Iomraidhean Croise  

Batisheba yunama imbere y'umwami aramuramya, aravuga ati “Umwami nyagasani aragahoraho.”


Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n'icyenda ku ngoma y'umwami Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi, umugaragu w'umwami w'i Babuloni, yaje i Yerusalemu.


Yoramu uwo yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. Aratanga agenda nta wamwifuzaga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko atari mu bituro by'abami.


Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu murwa w'i Yerusalemu, kuko batamuhambye mu mva z'abami ba Isirayeli, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.


Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.


Maze batwika inzu y'Imana, basenya inkike z'i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.


Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy'u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z'i Yerusalemu zarasenyutse n'amarembo yaho yarahiye.”


Nuko iryo joro ndasohoka nyura mu irembo rijya mu gikombe, nkomeza inzira y'iriba ry'ikiyoka no mu irembo rinyuzwamo imyanda, nitegereza inkike z'i Yerusalemu zasenyutse n'amarembo yaho yahiye.


Mbese nabasha nte kwihanganira kureba ibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa?”


Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, Ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.


Kuko abagaragu bawe bishimira amabuye yaho, Bababarira umukungugu waho.


Ururimi rwanjye rufatane n'urusenge rw'akanwa kanjye, Nintakwibuka, Nintakunda i Yerusalemu, Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi.


Ndahetamye nunamye cyane, Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira.


Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu.


Amarembo ye arigise mu butaka, Imyugariro ye yarayisandaje arayivunagura. Umwami we n'ibikomangoma bye bari mu banyamahanga, Aho amategeko y'Imana atari. Ni ukuri abahanuzi be na bo, Ntibakibonekerwa n'Uwiteka.


Nuko Abakaludaya baherako babwira umwami mu rurimi rw'Urunyarameya bati “Nyagasani uhoraho iteka ryose. Rotorera abagaragu bawe izo nzozi, tubone uko dusobanura impamvu zazo.”


Babwira Umwami Nebukadinezari bati “Nyagasani nyaguhoraho,


Nyuma umwamikazi yumvise amagambo y'umwami n'abatware be, yinjira mu nzu y'ibirori bariragamo aravuga ati “Nyagasani nyaguhoraho, ibyo utekereza bye kuguhagarika umutima ngo mu maso hawe hahinduke ukundi,


Ageze hafi y'urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n'ijwi ry'umubabaro abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?”


Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y'amategeko y'Imana ye.”


Nzahindura imidugudu yanyu imisaka, ahera hanyu nzahahindura amatongo, sinzahumurirwa n'impumuro y'ibyo munyosereza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan