Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 13:1 - Bibiliya Yera

1 Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry'Imana iteka ryose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Muri icyo gihe ubwo basomeraga abantu mu gitabo cya Musa, basanze hari ahanditse ko nta na rimwe Abamoni n'Abamowabu bakwiye kwemererwa kwifatanya n'ubwoko bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Muri icyo gihe ubwo basomeraga abantu mu gitabo cya Musa, basanze hari ahanditse ko nta na rimwe Abamoni n'Abamowabu bakwiye kwemererwa kwifatanya n'ubwoko bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 13:1
22 Iomraidhean Croise  

Bageze aho, umwami arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, hamwe n'abagabo b'Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bose, bajyana na we n'abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose, aboroheje n'abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy'isezerano cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, arayabasomera barayumva.


Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b'Abanyashidodikazi n'Abamonikazi n'Abamowabukazi.


Bukeye Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiya umugaragu w'Umwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.


Ariko Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiya umugaragu w'Umwamoni na Geshemu w'Umwarabu babyumvise, baraduseka badushinyagurira baratugaya bati “Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?”


Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n'abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.


Nuko ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y'iteraniro ry'abagabo n'abagore, n'abantu bose bajijutse.


Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy'umunsi basoma mu gitabo cy'amategeko y'Uwiteka Imana yabo, n'ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo.


Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.


Iby'i Mowabu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n'isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n'isoni harashenywe. 2.8-11


Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b'i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.


Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.


Na we aramubaza ati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?”


Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.”


kuko uhereye kera kose Mose afite mu midugudu yose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan