Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 11:3 - Bibiliya Yera

3 Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y'u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Abategetsi bo mu gihugu cy'u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana n'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Abategetsi bo mu gihugu cy'u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana n'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Dore amazina y’abatware bo muri ako karere biyemeje gutura i Yeruzalemu. Naho Abayisraheli bandi, baba abaherezabitambo, abalevi, abahereza cyangwa se abahungu b’abagaragu ba Salomoni, bo bakwiriye imigi ya Yuda, buri wese atura mu isambu ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 11:3
14 Iomraidhean Croise  

Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w'iwabo ni aba.


Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,


Nuko abatambyi n'Abalewi n'abantu bamwe, n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n'Abisirayeli bose mu midugudu yabo.


Abandi Bisirayeli bose, n'abandi batambyi n'Abalewi baturaga mu midugudu y'u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye.


Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n'abo mu Babenyamini. Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi,


Abatambyi bene Yedaya bo mu muryango wa Yoshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.


Abalewi na bo ni aba: Bene Yoshuwa wa Kadimiyeli wo muri bene Hodeva ni mirongo irindwi na bane.


N'Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,


Aba ni bo bantu bo mu gihugu bazamutse bakava mu bunyage, bava mu bajyanywe ari imbohe na Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, kandi ni bo basubiye i Yerusalemu n'i Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu w'iwabo.


Ni bo bazanywe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na Rāmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na Bāna. Umubare w'abagabo b'Abisirayeli ni uyu:


Maze abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi, n'abantu bamwe n'Abanetinimu n'Abisirayeli bose baba mu midugudu yabo, ndetse ukwezi kwa karindwi kwabonetse Abisirayeli barageze mu midugudu yabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan