Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 11:1 - Bibiliya Yera

1 Nuko abatware b'abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n'abandi basigaye bose mu yindi midugudu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Abatware b'Abisiraheli batuye i Yeruzalemu mu bandi basigaye, hakoreshejwe ubufindo kugira ngo hatoranywe umuntu umwe ku icumi ature i Yeruzalemu umurwa w'Imana, naho icyenda ku icumi basigara mu mijyi gakondo yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Abatware b'Abisiraheli batuye i Yeruzalemu mu bandi basigaye, hakoreshejwe ubufindo kugira ngo hatoranywe umuntu umwe ku icumi ature i Yeruzalemu umurwa w'Imana, naho icyenda ku icumi basigara mu mijyi gakondo yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko abatware b’umuryango wose baraza batura i Yeruzalemu. Rubanda basigaye bo, hakoreshwa ubufindo kugira ngo ku bantu icumi, umwe aze ature muri Yeruzalemu, umugi mutagatifu, naho icyenda bandi bagume mu migi yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 11:1
21 Iomraidhean Croise  

Bafindira aboroheje n'abakomeye uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bamenye abo kurinda amarembo yose.


Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza kurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu.


Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvuka kwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli. Abayuda bajyanwa ho iminyago i Babuloni ku bw'igicumuro cyabo.


Ababanje gutura muri gakondo yabo mu midugudu yabo ni aba: Abisirayeli n'abatambyi, n'Abalewi n'Abanetinimu.


Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, n'ab'Abefurayimu n'ab'Abamanase.


n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu.


Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane.


Kuko ari ho batereka intebe z'imanza, Intebe z'inzu ya Dawidi.


Nimusabire i Yerusalemu amahoro, “Abagukunda bagubwe neza.


Abantu batera inzuzi, Ariko uko bigenda kose bitegekwa n'Uwiteka.


kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.


Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y'umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n'uwanduye batazongera kukwinjiramo.


bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.


Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k'urusengero


Barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y'abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi


Barabafindira, ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n'intumwa cumi n'imwe.


Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y'Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk'uko imiryango yabo iri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan