bafatanya n'imfura na bene wabo, bishingira umuvumo n'indahiro ko bazajya bagendera mu mategeko y'Imana yatanzwe na Mose umugaragu w'Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe n'amateka ye,
Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n'umwanditsi n'Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.