Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 1:7 - Bibiliya Yera

7 Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n'ibyategetswe n'amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n'amateka n'ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n'amateka n'ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Twaraguhemukiye bikabije kandi ntitwakurikiza amategeko, amateka, n’amabwiriza wahaye Musa umugaragu wawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 1:7
24 Iomraidhean Croise  

Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse, n'amateka n'ibyo yahamije nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose,


Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk'uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha.”


Akora ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.


Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w'umuhanga mu by'amategeko ya Mose, yatanzwe n'Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n'ukuboko k'Uwiteka Imana ye kwari kuri we.


Twacumuranye na ba sogokuruza, Twarakiraniwe, twakoze ibyaha.


“Niba abana be bazareka amategeko yanjye, Ntibagendere mu byo nategetse,


Niba bazaca ku mateka yanjye, Ntibitondere amategeko yanjye,


Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma.


Ni koko Abisirayeli bose baciye ku mategeko yawe, bariyobagiza kugira ngo batakumvira. Ni cyo cyatumye dusandazwamo umuvumo n'indahiro, byari byaranditswe mu mategeko ya Mose umugaragu w'Imana, kuko twagucumuyeho.


Ibyo byago byose byadusohoyeho nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, nyamara ntabwo twinginze Uwiteka Imana yacu ngo itugirire imbabazi, ndetse ntitwareka gukiranirwa kwacu ngo tumenye iby'ukuri byayo.


Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy'i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.


Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ngo ayabwire Abisirayeli.


Nibwira ko uzanyubaha, ukemera guhanwa kugira ngo ubuturo bwaho budasenyuka nk'uko nari nabibategekeye byose, ariko bazindukaga kare barushaho gukora ibizira.


None mwa Bisirayeli mwe, mwumvire amategeko n'amateka mbigisha, muyitondere kugira ngo mubeho, mujye mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu ibaha mugihindūre.


Dore mbigishije amategeko n'amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.


Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati “Mwa Bisirayeli mwe, nimwumve amategeko n'amateka mvugira mu matwi yanyu uyu munsi, kugira ngo muyige muyitondere, muyumvire.


Iki ni cyo cyategetswe, aya ni yo mategeko n'amateka Uwiteka Imana yanyu yantegetse kubigisha, kugira ngo mubyitonderere mu gihugu mwambuka mujyanwamo no guhindūra:


kuko amateka yayo ari ay'ukuri no gukiranuka. Yaciriye ho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y'imbata zayo.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan