Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 1:5 - Bibiliya Yera

5 “Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir'ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n'imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir'ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n'abumvira amabwiriza yawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir'ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n'abumvira amabwiriza yawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Ndavuga nti «Ndakwinginze, Uhoraho, Mana Nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi igatera ubwoba, wowe ukomeza isezerano ryawe kandi ntuhemukire abagukunda bakanakurikiza amategeko yawe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 1:5
18 Iomraidhean Croise  

Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n'umutima wose.


Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriye ngo ribe ubwoko bwayo, ukibonera izina uriheshejwe n'ibikomeye biteye ubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y'ubwoko bwawe wacunguye, ukabukura muri Egiputa?


“Kuro umwami w'u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiye ibihugu by'abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.


Umwami arambaza ati “Hari icyo unsaba?” Nuko nsaba Imana nyir'ijuru,


Aho muzumva ijwi ry'ikondera hose abe ari ho mujya mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira.”


Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b'imfura, n'abatware n'abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n'abakobwa banyu n'abagore banyu, n'ingo zanyu.”


“Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n'ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z'abami ba Ashūri ukageza ubu.


Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi, Muvugirize Imana impundu z'abanesheje.


Wowe ni wowe uteye ubwoba, Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?


Nzaririmba iteka imbabazi z'Uwiteka, Ab'ibihe byose nzabamenyesha umurava wawe n'akanwa kanjye.


Kuko navuze nti “Imbabazi zizakomezwa iteka, No mu ijuru ubwaho uzahashimangira umurava wawe.”


Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu rukiko rw'abera, Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose.


nkababarira abankunda bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi.


Niwumvira ayo mateka, ukayitondera ugakora ibyo agutegeka, bizatuma Uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira.


Ntuzabakukire umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri hagati muri mwe, ari Imana ikomeye iteye ubwoba.


Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan