Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 1:10 - Bibiliya Yera

10 “Abo ni bo bagaragu bawe n'abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n'amaboko yawe akomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n'ubushobozi bwawe bwinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n'ubushobozi bwawe bwinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 None se, abo si twebwe abagaragu bawe n’umuryango wawe warokoye, ukoresheje ububasha n’imbaraga bitagereranywa by’ukuboko kwawe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 1:10
17 Iomraidhean Croise  

Ibakujeyo intoki z'imbaraga n'ukuboko kurambutse, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.


Ibuka iteraniro ryawe waguze kera, Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw'umwandu, N'umusozi wa Siyoni watuyeho.


Ufite ukuboko kw'imbaraga, Ukuboko kwawe kurakomeye, Ukuboko kwawe kw'iburyo gushyizwe hejuru.


Kandi umwana wawe nakubaza mu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’ Uzamusubize uti ‘Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa.


Uwo muhango uzabe nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk'ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y'amaso yawe, kuko Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa.”


Mose abwira abantu ati “Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu y'uburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyo amaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya.


Uwo muhango uzakubere nk'ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe, n'urwibutso rushyizwe hagati y'amaso yawe, kugira ngo amategeko y'Uwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukuje amaboko muri Egiputa.


Ku bw'imbabazi zawe wagiye imbere y'abantu wacunguye, Wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturo bwawe bwera.


Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, ni iki kigurumanishije uburakari bwawe, ukarakarira ubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko menshi?


Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n'amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw'ayo maboko.”


Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n'ibihano bikomeye.


Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo.


Imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo.


Uzibuke yuko nawe wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa Uwiteka Imana yawe ikagucungura, ni cyo gitumye uyu munsi ngutegeka ibyo.


Ariko ni ubwoko bwawe na gakondo yawe, wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n'ukuboko kwawe kurambutse.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan