Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Nehemiya 1:1 - Bibiliya Yera

1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ibyo Nehemiya mwene Hakaliya yakoze. Mu kwezi kwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, jyewe Nehemiya nari mu kigo ntamenwa cy'i Shushani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ibyo Nehemiya mwene Hakaliya yakoze. Mu kwezi kwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, jyewe Nehemiya nari mu kigo ntamenwa cy'i Shushani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Aritashuweru, mu kwezi kwa Kisilewu, nari mu kigo ntamenwa cy’i Suza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Nehemiya 1:1
9 Iomraidhean Croise  

Nuko Abayuda n'Ababenyamini bose bateranira i Yerusalemu mu minsi itatu, kandi hari ku munsi wa makumyabiri w'ukwezi kwa cyenda. Abantu bose bicara mu muharuro imbere y'inzu y'Imana, bahindishwa umushyitsi n'ibyo kandi kuko hari imvura nyinshi.


Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n'abatambyi bamwe, n'Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi n'Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi.


“Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n'Abalewi bacu n'abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”


Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y'umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye.


Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy'umwami mu gihugu cy'u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n'ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n'ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n'amakoro y'ubusonga.


Umwami Ahasuwerusi yari ku ntebe y'ubwami ku murwa w'i Shushani.


Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara ku murwa w'i Shushani. Maze umwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa w'i Shushani barumirwa.


Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,


Mu mwaka wa kane wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya, ku munsi wa kane w'ukwezi kwa cyenda kwitwa Kisilevu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan