Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 4:3 - Bibiliya Yera

3 kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n'amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Uhoraho azakemura imanza hagati y'amoko menshi, azakiranura impaka hagati y'amahanga akomeye ndetse n'ari kure. Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka, amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta gihugu kizongera gutera ikindi, nta bantu bazongera kwitoza intambara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Uhoraho azakemura imanza hagati y'amoko menshi, azakiranura impaka hagati y'amahanga akomeye ndetse n'ari kure. Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka, amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta gihugu kizongera gutera ikindi, nta bantu bazongera kwitoza intambara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Azaca imanza z’ibihugu byinshi, akiranure amahanga akomeye, ndetse n’aya kure. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo imihoro. Nta hanga rizongera kubangurira irindi inkota, kandi ntibazongera ukundi kwitoza imirwano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 4:3
40 Iomraidhean Croise  

Akuraho intambara kugeza ku mpera y'isi, Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, Amagare ayatwikisha umuriro.


Nimuze murebe imirimo y'Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi.


Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire N'imigufi izanira abantu amahoro.


Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha, Kandi hazabaho amahoro menshi, Kugeza aho ukwezi kuzashirira.


Mana, haguruka ucire isi urubanza, Kuko uzagira amahanga yose umwandu wawe.


Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza, Agiye kuza agacira abari mu isi imanza, Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zihwanye n'umurava we.


Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza, Agacira abari mu isi imanza. Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zitunganye.


Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n'amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.


Ni cyo kizatuma ubwoko bukomeye bukubaha, umudugudu w'amahanga agira umwaga ukagutinya,


Gukiranuka kwanjye kuri hafi, agakiza kanjye karasohotse. Amaboko yanjye azacira amahanga imanza, ibirwa bizantegereza kandi ukuboko kwanjye ni ko baziringira.


Ishyanga n'ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose.


Isega n'umwana w'intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk'inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by'inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga.


Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli.


Nuko ku ngoma z'abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n'irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.


Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli, databuja.


“Uwo munsi nzasezerana n'inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n'ibisiga byo mu kirere n'ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n'inkota, n'intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.


Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.


Maze Uwiteka azahurura arwane n'ayo mahanga, nk'uko yajyaga arwana mu ntambara.


Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n'abaturage bo mu midugudu myinshi,


Efurayimu nzahakura amagare, n'i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n'imiheto y'intambara izahashira. Azabwira amahanga iby'amahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y'isi.


kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw'ukuri rw'abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”


Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y'umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw'ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.


Abarwanya Uwiteka bazavunagurika, Azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo ku mpera y'isi imanza, Kandi umwami we azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ry'uwo yasīze amavuta.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan