Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Mika 1:2 - Bibiliya Yera

2 Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n'ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Mwa mahanga yose mwe, nimwumve, wa si we n'ibikuriho byose, nimutege amatwi. Nyagasani Uhoraho azabashinja, Nyagasani azabashinja aganje mu Ngoro ye yo mu ijuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Mwa mahanga yose mwe, nimwumve, wa si we n'ibikuriho byose, nimutege amatwi. Nyagasani Uhoraho azabashinja, Nyagasani azabashinja aganje mu Ngoro ye yo mu ijuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Mahanga yose, nimwumve! Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose! Uhoraho Imana aje kubashinja, Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Mika 1:2
33 Iomraidhean Croise  

Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.”


Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe bantu mwese.”


Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka intebe ye iri mu ijuru, Amaso ye areba abantu, imboni ze zirabagerageza.


Zaburi ya Dawidi. Isi n'ibiyuzuye ni iby'Uwiteka, Isi n'abayibamo.


Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h'urusengero rwawe.


Zaburi iyi ni iya Asafu. Imana y'imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze, Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira, Ukageza aho rirengera.


“Iyaba ngira inzara sinakubwira, Kuko isi n'ibiyuzuye ari ibyanjye.


“Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga, Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ndaguhamiriza, Ni jye Mana, Imana yawe.


“Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara, N'abana b'abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira.


Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.


Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.


Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni.


Yewe wa si we, wa si we, wa si we, umva ijambo ry'Uwiteka.


kuko bakoze iby'ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b'abaturanyi babo, bakavuga amagambo y'ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.” Ni ko Uwiteka avuga.


Maze babwira Yeremiya bati “Uwiteka natubere umuhamya w'ukuri kandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumaho yose


Umva wa si we, dore ngiye kuzanira aba bantu ibyago ari byo mbuto z'ibyo bajyaga bibwira, kuko batumviye amagambo yanjye, n'amategeko yanjye bakaba barayanze.


Ndamanuka njya mu mizi y'imisozi, Isi n'ibihindizo byayo binkingira ibihe byose, Ariko unkurira ubugingo muri rwa rwobo, Uwiteka Mana yanjye.


Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka, No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.


“Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.”


Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n'iby'umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n'umugore mwasezeranye isezerano.


“Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n'abasambanyi n'abarahira ibinyoma, n'abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n'impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga, Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nta cyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri.


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese keretse urihabwa.


“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana.


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”


“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.


Baramusubiza bati “Uwiteka abe umuhamya hagati yacu, nitudasohoza ibyo uvuze.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan