Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 8:1 - Bibiliya Yera

1 Hanyuma ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Nyuma y'ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Nyuma y'ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 8:1
18 Iomraidhean Croise  

Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y'aho.


Uwumva wese ijambo ry'ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n'izibibwe mu nzira.


Yesu agenderera ab'i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza n'indwara zose n'ubumuga bw'abantu.


Yesu agenda mu midugudu n'ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza indwara zose n'ubumuga bwose.


Ajya mu masinagogi y'ab'i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.


Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z'umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.


Nuko ku munsi umwe muri iyo, yigishirizaga abantu mu rusengero avuga ubutumwa bwiza, abatambyi bakuru n'abanditsi hamwe n'abakuru bajya aho ari.


“Umwuka w'Uwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansīgira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, N'impumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri,


Nuko barahaguruka bajya mu birorero byose, babwira abantu ubutumwa bwiza kandi hose barabakiza.


ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.


Natwe turababwira inkuru nziza y'isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza,


Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by'abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan