Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 7:8 - Bibiliya Yera

8 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite n'abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza, nabwira n'umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza, nabwira n'umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Erega, n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ’Genda’ aragenda; nabwira undi nti ’Ngwino’ akaza; nabwira n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’ akagikora.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 7:8
12 Iomraidhean Croise  

ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira.


Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”


Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w'ingabo, kuko afite icyo amubwira.”


Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n'abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n'abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu.


“Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe Kilawudiyo Lusiya ndagutashya cyane.


Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk'uko bategetswe, bamujyana muri Antipatiri.


Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera.


None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,


Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n'abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan