Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 1:8 - Bibiliya Yera

8 Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w'ubutambyi imbere y'Imana, kuko umugabane we utahiwe n'igihe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Umunsi umwe Zakariya yakoraga imirimo y'ubutambyi imbere y'Imana, kuko icyiciro cy'abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Umunsi umwe Zakariya yakoraga imirimo y'ubutambyi imbere y'Imana, kuko icyiciro cy'abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 1:8
16 Iomraidhean Croise  

Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y'Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse.


Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w'ubutambyi.


Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda n'i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n'abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo w'ubutambyi,


Kandi ku bw'abatambyi bene Aroni bari batuye mu misozi mu bikingi by'imidugudu yabo, mu mudugudu wose harimo abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburira abagabo bose bo mu batambyi, n'ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw'Abalewi.


Maze Hezekiya ategeka ibihe by'abatambyi n'Abalewi nk'uko ibihe byabo byari biri, ategeka umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y'ikirorero cy'Uwiteka.


Ategeka n'ibihe by'umurimo w'abatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, n'iby'imirimo y'Abalewi yo guhimbaza no gukora imbere y'abatambyi nk'uko umurimo wabo w'iminsi yose wari uri, n'iby'abakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidi umuntu w'Imana yari yarategetse.


Bashyiraho abatambyi uko imigabane yabo ikurikirana, n'Abalewi bajya ku bihe byabo ngo bakorere Imana iri i Yerusalemu, nk'uko byanditswe mu gitabo cya Mose.


“Uziyegereze Aroni mwene so n'abana be, ubatoranye mu Bisirayeli kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, abana be.


Iyo myambaro yose uzayambike Aroni mwene so n'abana be hamwe na we, ubasīge ubereze umurimo wabo, ubānyērēze kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi.


“Ibi abe ari byo ugirira Aroni n'abana be, ngo ubereze kunkorera umurimo w'ubutambyi: ujyane ikimasa kimwe n'amasekurume y'intama abiri adafite inenge,


Nzeza ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, na Aroni n'abana be nzabereza kunkorera umurimo w'abatambyi.


Ukenyeze imishumi Aroni n'abana be, ubambike ingofero, ubutambyi buzabe ubwabo bubakomerejwe n'itegeko ridakuka, wereze Aroni n'abana be umurimo wabo.


Kandi uzayasīge Aroni n'abana be, ubereze kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi.


Wowe n'abana bawe muri kumwe mujye mwitondera imirimo y'ubutambyi bwanyu ku by'igicaniro byose, no ku byo hirya y'umwenda ukingiriza Ahera cyane, iyo abe ari yo mirimo mujya mukora. Mbahaye ubutambyi ho umurimo w'impano, utari uwo muri mwe uzigira hafi azicwe.”


Ku ngoma ya Herode umwami w'i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.


Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan