Kubara 2:2 - Bibiliya Yera2 “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n'ibendera ry'ababo, kandi babe munsi y'utubendera tw'amazu ya ba sekuru, berekeze amahema yabo ihema ry'ibonaniro bayarigoteshe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D2 “Abisiraheli bose bajye bashinga amahema yabo hafi y'ikirangamuryango cyabo n'ibendera ry'umutwe w'ingabo barimo, bajye bayazengurutsa ahitaruye Ihema ry'ibonaniro. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana2 “Abisiraheli bose bajye bashinga amahema yabo hafi y'ikirangamuryango cyabo n'ibendera ry'umutwe w'ingabo barimo, bajye bayazengurutsa ahitaruye Ihema ry'ibonaniro. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2 «Buri Muyisraheli azagandike mu mutwe w’ingabo we, hafi y’ibendera ry’inzu akomokamo. Abayisraheli kandi bazagandika berekeye ihema ry’ibonaniro, ariko boye kuryegera cyane. Faic an caibideil |
Arambwira ati “Mwana w'umuntu, aha hantu ni ah'intebe y'ubwami yanjye, ni n'ahantu h'ubworo bw'ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y'Abisirayeli. Kandi ab'inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjye ukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurishe ubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z'abami babo bari mu ngoro zabo,