Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ivugururamategeko 3:3 - Bibiliya Yera

3 Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi, umwami w'i Bashani n'abantu be bose, turamurimbura tugeza aho tutamusigiye n'uwa kirazira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko Uhoraho Imana yacu atugabiza Ogi umwami wa Bashani n'ingabo ze zose, turabarimbura ntihagira n'umwe ucika ku icumu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko Uhoraho Imana yacu atugabiza Ogi umwami wa Bashani n'ingabo ze zose, turabarimbura ntihagira n'umwe ucika ku icumu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko Uhoraho Imana yacu aturekurira Ogi umwami wa Bashani n’ingabo ze zose, turabatsemba ntihasigara n’umwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ivugururamategeko 3:3
9 Iomraidhean Croise  

Yica na Ogi umwami w'i Bashani, Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.


Bamurimburana n'abahungu be n'abantu be bose, ntihasigara n'uwa kirazira, bahindūra igihugu cye.


Mugeze aha hantu, Sihoni umwami w'i Heshiboni na Ogi umwami w'i Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda,


Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”


Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose, ntihagira umudugudu wabo tudatsinda. Yari imidugudu mirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu, ubwami bwa Ogi bw'i Bashani.


bagahindūra igihugu cye n'icya Ogi, umwami w'i Bashani. Abo ni bo bami b'Abamori bombi bari hakurya ya Yorodani mu ruhande rw'iburasirazuba.


n'igihugu cyose cya Ogi cy'i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi (Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.


Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n'i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi umwami w'i Bashani, n'imidugudu yose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan