Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 9:11 - Bibiliya Yera

11 Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Nyagasani aramubwira ati: “Haguruka ujye ku muhanda witwa Ugororotse, ugere kwa Yuda ubazeyo umuntu witwa Sawuli ukomoka i Tarisi. Ubu arasenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Nyagasani aramubwira ati: “Haguruka ujye ku muhanda witwa Ugororotse, ugere kwa Yuda ubazeyo umuntu witwa Sawuli ukomoka i Tarisi. Ubu arasenga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Nyagasani aramubwira ati «Haguruka ujye mu muhanda witwa ’Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli, ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 9:11
28 Iomraidhean Croise  

Kandi unyambaze ku munsi w'amakuba no ku w'ibyago, Nzagukiza nawe uzanshimisha.”


Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko gusenga k'umukiranutsi kuramunezeza.


“Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b'i Yerusalemu umutima w'imbabazi n'uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk'uko umuntu aborogera umwana we w'ikinege, bazamuririra bashavure, nk'uko umuntu agirira umwana we w'imfura ishavu.


Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y'Imana, ukamenya n'ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y'ubugingo.”


Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero,


Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,


Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa.’


Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w'i Taruso, ari wo mudugudu w'i Kilikiya w'ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.”


“Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.


Nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutima wawe ubibabarirwe.


Bukeye marayika w'Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”


Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.


Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan