Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:9 - Bibiliya Yera

9 Hariho umuntu w'umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw'Abasamariya akiyita ukomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Muri uwo mujyi kandi hari umugabo witwaga Simoni wari usanzwe aragura agatangaza Abanyasamariya, akiyita umuntu w'akataraboneka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Muri uwo mujyi kandi hari umugabo witwaga Simoni wari usanzwe aragura agatangaza Abanyasamariya, akiyita umuntu w'akataraboneka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Muri uwo mugi hakaba umugabo witwa Simoni, wari umupfumu, maze agatangaza Abanyasamariya, yiyita akataraboneka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:9
20 Iomraidhean Croise  

Farawo na we ahamagaza abahanga n'abarozi, ari bo bakonikoni ba Egiputa, na bo babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo.


N'abakonikoni b'Abanyegiputa babigenza batyo babikoresheje uburozi bwabo. Umutima wa Farawo uranangira ntiyumvira Mose na Aroni, uko Uwiteka yari yaravuze.


Ba bakonikoni bananizwa n'ibyo bishega guhagarara imbere ya Mose, kuko ibishega byari bifashe abo bakonikoni n'Abanyegiputa bose.


“Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n'abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe.


Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w'ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we.


Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w'Umuyuda, umuhanuzi w'ibinyoma witwaga Bariyesu,


Ariko Eluma w'umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera.


Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.


Icyatumaga bamwitaho, ni uko uhereye kera yajyaga abatangarisha iby'ubukonikoni bwe.


Ni umubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana.


kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,


bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.


kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubiri n'imigenzo y'isoni nke.


Hanze hazaba imbwa n'abarozi n'abasambanyi, n'abicanyi n'abasenga ibishushanyo, n'umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan