Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:12 - Bibiliya Yera

12 Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Bamaze kwemera Ubutumwa bwiza Filipo yabazaniye yerekeye ubwami bw'Imana na Yezu Kristo, abagabo n'abagore barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Bamaze kwemera Ubutumwa bwiza Filipo yabazaniye yerekeye ubwami bw'Imana na Yezu Kristo, abagabo n'abagore barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Ariko aho bamariye kwemera Filipo wabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana n’izina rya Yezu Kristu, abagabo n’abagore barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:12
22 Iomraidhean Croise  

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera,


Abatuma kubwiriza abantu iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi,


Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho genda ubwirize abantu iby'ubwami bw'Imana.”


Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby'ubwami bw'Imana.


Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu.


Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.


Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry'Umwami Yesu.


Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera,


Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk'ibihumbi bitatu.


Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.


“None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana.


akabwiriza iby'ubwami bw'Imana, akigisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.


Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore,


Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry'Imana.


kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.


Ariko mu Mwami wacu umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n'umugabo atabaho hatariho umugore.


None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.


Na n'ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutima uticīra urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan