Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:10 - Bibiliya Yera

10 Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n'aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y'Imana yitwa ikomeye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Nuko abantu bose bakamurangarira, abakuru n'abato bavuga bati: “Uyu muntu arimo ububasha bw'Imana, ubwo bita Indahangarwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Nuko abantu bose bakamurangarira, abakuru n'abato bavuga bati: “Uyu muntu arimo ububasha bw'Imana, ubwo bita Indahangarwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Abantu bose kuva ku muto kugera ku mukuru bakamwihambiraho, bavuga bati «Uyu muntu arimo Ububasha bw’Imana, ubwo bita Ubuhangange.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:10
12 Iomraidhean Croise  

Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”


Maze abatware b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose, uhereye ku muto hanyuma y'abandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati


Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora iby'uburiganya.


Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, n'imirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora iby'uburiganya.


Maze ab'i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y'abandi.


Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n'abantu.”


Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”


ariko ku bahamagawe b'Abayuda n'Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z'Imana kandi ni ubwenge bwayo,


Mwishimira kwihanganira abapfu kuko ubwanyu muri abanyabwenge.


kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya,


Ingeso zabo z'isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y'ukuri.


Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n'ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan