Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:5 - Bibiliya Yera

5 Ariko ntiyamuhayeho ikibanza naho haba aho gukandagiza ikirenge, ahubwo yamusezeraniye kuzakimuha ngo abe nyiracyo n'urubyaro rwe, kandi yari ataragira umwana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Imana ntiyigeze imukebera isambu ye bwite, habe ngo imuhe n'ahangana urwara, ahubwo yamusezeraniye kuzamuha iki gihugu ho gakondo we n'abazamukomokaho, kandi icyo gihe Aburahamu yari ataragira umwana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Imana ntiyigeze imukebera isambu ye bwite, habe ngo imuhe n'ahangana urwara, ahubwo yamusezeraniye kuzamuha iki gihugu ho gakondo we n'abazamukomokaho, kandi icyo gihe Aburahamu yari ataragira umwana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Nyamara ntiyigera imukebera isambu muri iki gihugu, habe ndetse n’ahangana urwara, ahubwo imusezeranya kuzakimuhaho umurage, we n’urubyaro rwe, n’ubwo Abrahamu atagiraga umwana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:5
22 Iomraidhean Croise  

Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.


Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose.


Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,


Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi.


Kandi wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy'ubusuhuke bwawe, igihugu cy'i Kanāni cyose kuba gakondo y'iteka, nanjye nzaba Imana yabo.”


“Ndi umushyitsi n'umusuhuke muri mwe, mumpe gakondo yo guhambamo, mpambe umupfu wanjye, mwivane mu maso.”


Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n'urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so.


Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy'Abanyakanāni n'icy'Abaheti n'icy'Abamori, n'icy'Abaferizi n'icy'Abayebusi n'icy'Abagirugashi kandi ko uzagiha n'urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka.


“Mwana w'umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’


Uwiteka arambwira ati “Haguruka ugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruza ko nzabaha, bagihindūre.”


mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo n'urubyaro rwabo, igihugu cy'amata n'ubuki.


ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe y'ikirenge, kuko nahaye Esawu umusozi wa Seyiri ho gakondo.


Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.”


Gukiranuka kwawe cyangwa gutungana k'umutima wawe, si byo bitumye ujyanwa mu gihugu cyayo no kugihindūra, ahubwo gukiranirwa kw'ayo mahanga ni ko gutumye Uwiteka Imana yawe iyirukana imbere yawe, kandi no kugira ngo ikomeze ijambo Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan