Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:44 - Bibiliya Yera

44 “Ba sogokuruza bari bafite ihema ry'ubuhamya bari mu butayu, nk'uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n'icyitegererezo cy'iryo yabonye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 “Mu butayu ba sogokuruza bari bafite Ihema rihamya Isezerano Imana yagiranye na bo, rya rindi yari yategetse Musa gushinga akurikije urugero yamweretse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 “Mu butayu ba sogokuruza bari bafite Ihema rihamya Isezerano Imana yagiranye na bo, rya rindi yari yategetse Musa gushinga akurikije urugero yamweretse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 Mu butayu, abasekuruza bacu bari bafite ihema rihamya Isezerano; Uwavuganaga na Musa yari yaramutegetse kuryubaka akurikije urugero yari yabonye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:44
17 Iomraidhean Croise  

Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo icyitegererezo cy'ibaraza ry'urusengero, n'icy'amazu yarwo n'icy'ububiko bwarwo, n'icy'ibyumba byarwo byo hejuru, n'ibyo muri rwo imbere, n'icy'ahantu h'intebe y'ihongerero.


Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n'ibyanditswe n'ukuboko k'Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”


Bukeye umwami atumira Yehoyada w'umutambyi mukuru aramubaza ati “Ni iki cyakubujije gutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n'ab'i Yerusalemu ikoro rya Mose umugaragu w'Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry'Abisirayeli kuba ikoro ry'ihema ry'ibihamya?”


Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegerezo cyabyo werekewe kuri uyu musozi.


Uzashinge ubwo buturo buhwanye n'icyitegererezo cyabwo werekewe kuri uyu musozi.


Ukibāze mu mbaho kibe umurangara mu nda, uko werekewe icyitegererezo cyacyo kuri uyu musozi, abe ari ko bakibāza.


Uyu ni wo mubare w'ibyaturiwe ubwo buturo, ubuturo bw'Ibihamya n'ibyo babiremesheje nk'uko Mose yategetse ko bibarwa. Abalewi aba ari bo babibara babarishwa na Itamari, mwene Aroni umutambyi.


Mu mwaka wa kabiri mu kwezi kwawo kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri, cya gicu giterurwa ku buturo bw'Ibihamya.


Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n'abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y'ihema ry'Ibihamya.


Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry'Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa n'umuriro kigeza mu gitondo.


ukorera Ahera ho mu ihema ry'ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n'Umwami Imana.


(Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n'igicucu cy'ibyo mu ijuru, nk'uko Mose yabwiwe n'Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)


Nuko iteraniro ryose ry'Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry'ibonaniro, igihugu kirabagomōkera.


Nuko abantu bava mu mahema yabo, bakurikira abatambyi bahetse isanduku y'isezerano kugira ngo bambukane.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan