Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:43 - Bibiliya Yera

43 Mwateruye ihema rya Moleki, N'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga. Nanjye nzabīmurira hakurya y'i Babuloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

43 Nyamara mwahetse ihema ry'ikigirwamana Moleki n'ishusho y'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, ni yo mashusho mwaremeye kuramya. Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze i Babiloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

43 Nyamara mwahetse ihema ry'ikigirwamana Moleki n'ishusho y'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, ni yo mashusho mwaremeye kuramya. Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze i Babiloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

43 Ahubwo mwahetse ihema rya Moloki n’inyenyeri y’imana yanyu Refani, ibyo bishushanyo mwikoreye kugira ngo mubisenge! Ni cyo gituma nzabajyana bunyago hirya ya Babiloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:43
13 Iomraidhean Croise  

Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy'Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy'Abamoni.


Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y'Abamedi.


Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y'Abamedi,


Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y'Uwiteka ngo amurakaze.


Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n'abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.”


“Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry'Imana yawe. Ndi Uwiteka.


“Mbese hari ibitambo n'amaturo mwanzaniye mu butayu muri ya myaka mirongo ine, mwa nzu ya Isirayeli mwe?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan