Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:9 - Bibiliya Yera

9 Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutino n'iy'Abanyakurene n'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw'abitwaga “Ababohowe” barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n'abo mu ntara ya Silisiya n'iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw'abitwaga “Ababohowe” barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n'abo mu ntara ya Silisiya n'iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:9
27 Iomraidhean Croise  

Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi,


Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,


Bagisohoka, bahura n'Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu.


“Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'abami babampora, ngo mubabere ubuhamya.


Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka babahora izina ryanjye,


Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu.


Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurene na Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli.


Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka.


Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo “Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya.


Anyura i Siriya n'i Kilikiya, akomeza amatorero.


Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugiya n'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana muri Asiya.


Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe.


Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.


Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n'abantu si imana nyakuri.’


Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira,


Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w'i Taruso, ari wo mudugudu w'i Kilikiya w'ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.”


Nanjye nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y'imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose.


“Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.


Amaze kurusoma abaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya


Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n'urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya,


No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y'abanyamahanga.


nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n'Umwuka bimuvugisha.


Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw'iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?


Bukeye njya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan