Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:5 - Bibiliya Yera

5 Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n'Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y'Abayuda,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Iyo nama y'Intumwa inyura abakoraniye aho bose. Nuko batoranya Sitefano umuntu wemeraga Kristo byimazeyo kandi wuzuye Mwuka Muziranenge, batoranya na Filipo na Porokori, na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikola wo mu mujyi wa Antiyokiya wari waremeye idini y'Abayahudi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Iyo nama y'Intumwa inyura abakoraniye aho bose. Nuko batoranya Sitefano umuntu wemeraga Kristo byimazeyo kandi wuzuye Mwuka Muziranenge, batoranya na Filipo na Porokori, na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikola wo mu mujyi wa Antiyokiya wari waremeye idini y'Abayahudi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:5
24 Iomraidhean Croise  

Iyo nama inezeza Farawo n'abagaragu be bose.


Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.


Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!


Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n'imanza zitabera n'ubutwari, mbihawe n'Umwuka w'Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.


“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w'i Gehinomu.


Nuko abatatanijwe n'akarengane katewe n'ibya Sitefano bagera i Foyinike n'i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.


Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu.


Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y'itorero ry'i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya.


Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu.


amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.


Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya.


Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurene na Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli.


Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumane na Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.


Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga.


Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w'ubutumwa bwiza, n'umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.


Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga.’


nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n'Umwuka bimuvugisha.


Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n'ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.


Sitefano wari wuzuye ubuntu bw'Imana n'imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n'ibimenyetso bikomeye.


Umutambyi mukuru aramubaza ati “Ibyo ni ko biri?”


Nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho z'Abanikolayiti nka bo.


Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan