Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 6:1 - Bibiliya Yera

1 Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry'iminsi yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Muri iyo minsi umubare w'abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y'Abayahudi bavuga ikigereki n'abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwaho, ngo bahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Muri iyo minsi umubare w'abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y'Abayahudi bavuga ikigereki n'abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwaho, ngo bahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 6:1
38 Iomraidhean Croise  

N'uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha, Kandi ngatuma umutima w'umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa.


“Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza, Cyangwa se ngahebya amaso y'umupfakazi,


Abantu bawe bitanga babikunze, Ku munsi ugaba ingabo zawe, Abasore bawe baza aho uri nk'ikime, Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso.


Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z'imisozi, Amahundo yayo azanyeganyega nk'ibiti byo kuri Lebanoni, Abanyamudugudu bazashisha nk'ubwatsi bwo ku butaka burabije.


Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.


Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto.


Hazavamo gushima n'ijwi ry'abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.


Abari muri wowe basuzugura ba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwa urugomo muri wowe, impfubyi n'abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe.


“Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n'abasambanyi n'abarahira ibinyoma, n'abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n'impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


“Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [


Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu.


amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.


Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe.


Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk'ibihumbi bitatu.


ubutunzi bwabo n'ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk'uko umuntu akennye.


bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.


bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.


Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry'Imana barizera, umubare w'abagabo uragwira uba nk'ibihumbi bitanu.


Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b'abagabo n'abagore,


umutambyi mukuru arababaza ati “Ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!”


Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry'Imana kwicara ku meza tugabura.


Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.


akaganira n'Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica.


Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho.


Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n'abapfakazi, amubaha ari muzima.


cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby'Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha,


Ntimukivovote, nk'uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n'umurimbuzi.


Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.


Numara kurobanura kimwe mu icumi cy'ibyo wejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka wo kurobanura kimwe mu icumi cya byose, uzajye ubiha Umulewi n'umusuhuke w'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi kugira ngo barīre iwanyu bahage.


Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by'amategeko.


Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by'ukuri.


Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa,


Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.


Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.


Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari”?


Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan