Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 5:9 - Bibiliya Yera

9 Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w'Umwami Imana? Dore ibirenge by'abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Petero ni ko kumubwira ati: “Ni iki cyatumye muhuza inama yo kugerageza Mwuka wa Nyagasani? Umva imirindi y'abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango, nawe barakujyana.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Petero ni ko kumubwira ati: “Ni iki cyatumye muhuza inama yo kugerageza Mwuka wa Nyagasani? Umva imirindi y'abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango, nawe barakujyana.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Petero ni ko kumubwira ati «Mwaje guhuza mute umugambi, kugira ngo musembure Roho wa Nyagasani? Umva imirindi y’abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango; nawe bagiye kukujyana.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 5:9
24 Iomraidhean Croise  

Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.’ ”


Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n'abatware. Nuko umwami amutumaho intumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati “Ntimureba ko uwo mwana w'umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomeze urugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?”


Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n'abasambanyi.


Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera, Ntibitondera ibyo yahamije,


Ni cyo cyatumye abantu batonganya Mose bakamubwira bati “Duhe amazi tunywe.” Mose arababaza ati “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?”


Yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisirayeli bamutonganije kandi kuko bagerageje Uwiteka bati “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe cyangwa ntahari?”


Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa, Ariko urubyaro rw'umukiranutsi ruzakizwa.


Umuntu wese w'ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka, Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa.


Amaboko yabo akorana ikibi umwete, igikomangoma cyaka amaturo na we umucamanza agahongesha, n'umuntu ukomeye yerura irari ry'ibibi riri mu mutima we. Uko ni ko bahuriza imigambi yabo hamwe.


kuko abo bantu bose babonye icyubahiro cyanjye n'ubwiza bwanjye, n'ibimenyetso nakoreye muri Egiputa no mu butayu, bakangerageza ibi bihe uko ari icumi ntibanyumvire.


Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”


Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’


Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?


Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba.


Kandi bābwiriza bate batatumwe? Nk'uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by'abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”


Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana,


Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk'uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n'inzoka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan