Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 5:13 - Bibiliya Yera

13 Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n'umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Ariko nubwo rubanda babashimaga, nta n'umwe watinyukaga kuhabasanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Ariko nubwo rubanda babashimaga, nta n'umwe watinyukaga kuhabasanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Ariko n’ubwo rubanda babashimaga, ntihagire n’umwe utinyuka kubegera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 5:13
19 Iomraidhean Croise  

Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w'Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!”


Abanyabyaha b'i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n'inkongi y'iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw'iteka?


icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.


Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,


Hanyuma y'ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yari umwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akuraho intumbi ya Yesu.


Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi.


Ibyo bimenyekana mu Bayuda n'Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n'ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.


bahimbaza Imana, bashimwa n'abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.


Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye.


Maze uwo mutware n'abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye.


Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.


Ntitwirata kurenza urugero, ntitwirata n'ibyo abandi bakoze, ahubwo twiringiye yuko kwizera kwanyu nigukura tuzashyirwa hejuru ku bwanyu, ku byo twagerewe ngo twagurirwe


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan