Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 4:13 - Bibiliya Yera

13 Babonye ubushizi bw'amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Abanyarukiko babonye ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi baruzi ko ari abanyamusozi batize barumirwa maze bibuka ko bahoranye na Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Abanyarukiko babonye ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi baruzi ko ari abanyamusozi batize barumirwa maze bibuka ko bahoranye na Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Ngo babone ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe, barumirwa. Baza kwibuka ko bagendanaga na Yezu;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 4:13
22 Iomraidhean Croise  

Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato.


Arasohoka ageze mu bikingi by'amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N'uyu yari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”


Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”


Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.”


Nuko Yesu abonye nyina n'umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.”


Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?”


Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.”


Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza.


Petero na Yohana barabasubiza bati “Niba ari byiza imbere y'Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo,


Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose,


Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga.


Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n'uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.


Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry'Umwami ashize amanga,


Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye,


ibihishwe byo mu mutima we bikērurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.


Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan