Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:6 - Bibiliya Yera

6 Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Petero aramubwira ati: “Nta mafaranga mfite, yaba ifeza yaba izahabu, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yezu Kristo w'i Nazareti, ndagutegetse nti: ‘Haguruka maze ugende!’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Petero aramubwira ati: “Nta mafaranga mfite, yaba ifeza yaba izahabu, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yezu Kristo w'i Nazareti, ndagutegetse nti: ‘Haguruka maze ugende!’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:6
22 Iomraidhean Croise  

Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,


Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’


Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa.


Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,


Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba, rwanditswe ngo “YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.”


ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.


Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya.


“Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu,


“Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”


“Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.


Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.


Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera,


Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.


Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?”


Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka.


Kugeza na n'ubu twishwe n'inzara n'inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi,


dusa n'abababara ariko twishima iteka, dusa n'abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n'abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.


kuko iyo umuntu yemeye gutanga akurikije ibyo afite, ibyo birahagije nta wukwiriye gutanga ibyo adafite.


kuko muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.


Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b'iby'isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?


kandi nk'uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan