Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:26 - Bibiliya Yera

26 Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

26 Noneho igihe Imana yahagurutsaga uwo Mugaragu wayo, ni mwebwe yabanje kumutumaho kugira ngo abaheshe umugisha, bityo umuntu wese muri mwe azinukwe ibibi yakoze.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

26 Noneho igihe Imana yahagurutsaga uwo Mugaragu wayo, ni mwebwe yabanje kumutumaho kugira ngo abaheshe umugisha, bityo umuntu wese muri mwe azinukwe ibibi yakoze.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

26 Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:26
41 Iomraidhean Croise  

Izina rye rizahoraho iteka ryose, Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho, Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we, Amahanga yose azamwita umunyehirwe.


“Erega numvise Efurayimu yiganyira ati ‘Warampannye mpanwa nk'ikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye.


Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”


Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”


kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.


Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.


Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.”


“Bene Data, bana b'umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry'ako gakiza ryatumwe.


Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n'urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.


Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.


Ahubwo mbanza ab'i Damasiko, maze mbwira ab'i Yerusalemu n'abo mu gihugu cyose cy'i Yudaya n'abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye.


Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.


nuko wa Mukuru w'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.


itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera,


Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.


Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’


Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,


Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.


Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w'abakebwe wo kubagaburira iby'Imana ku bw'ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,


Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru,


Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk'uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,


Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.


Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan