Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:25 - Bibiliya Yera

25 Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n'abahanuzi n'ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n'abahanuzi n'ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Ni mwebwe abaragwa b’Abahanuzi, n’ab’Isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu igihe ibwiye Abrahamu iti ’Imiryango yose y’isi izaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:25
30 Iomraidhean Croise  

Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”


Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.


Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw'ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we.


Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n'abawe bose.”


Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”


Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'inyenyeri zo mu ijuru, kandi nzaha urubyaro rwawe ibi bihugu byose. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha,


urubyaro rwawe ruzahwana n'umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n'iburasirazuba n'ikasikazi n'ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.


Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu, N'indahiro yarahiye Isaka,


Akayikomereza Yakobo kuba itegeko, Akayikomereza Isiraheli kuba isezerano ridashira.


Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy'Abanyakanāni n'icy'Abaheti n'icy'Abamori, n'icy'Abaferizi n'icy'Abayebusi n'icy'Abagirugashi kandi ko uzagiha n'urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka.


Abanyamubabaro bazarya bahage, Abashaka Uwiteka bazamushima, Imitima yanyu irame iteka ryose.


Mwa miryango y'amahanga mwe, mwāturire Uwiteka, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga.


Kugirira ba sogokuruza imbabazi, No kwibuka isezerano ryayo ryera,


“Bene Data, bana b'umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry'ako gakiza ryatumwe.


kuko isezerano ari iryanyu n'abana banyu n'abari kure bose, abazahamagarwa n'Umwami Imana yacu.”


Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w'abakebwe wo kubagaburira iby'Imana ku bw'ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,


kuko amategeko atari yo yahesheje Aburahamu cyangwa urubyaro rwe isezerano ry'uko azaragwa isi yose, ahubwo yariheshejwe no gukiranuka kuva ku kwizera.


Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n'urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo.


Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko byasezeranijwe.


Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw'ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.”


Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw'iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose, n'indimi zose n'amoko yose.


Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe,


Hanyuma y'ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'amoko yose n'indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n'imbere y'Umwana w'Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y'imikindo mu ntoki zabo,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan