Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:19 - Bibiliya Yera

19 Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Nuko rero nimwisubireho, mugarukire Imana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Nuko rero nimwisubireho, mugarukire Imana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:19
73 Iomraidhean Croise  

Nk'uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu.


Ntunte kure yo mu maso yawe, Ntunkureho Umwuka wawe Wera.


Unyejeshe ezobu ndera, Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.


Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.


Neyuye ibicumuro byawe nk'igicu cya rukokoma, ibyaha byawe mbikuyeho nk'igicu, ngarukira kuko nagucunguye.”


Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n'ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.


Ujye unangira imitima y'ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.”


Yantumye no gushyiriraho itegeko ab'i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy'ivu, n'amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy'ubwirabure, n'umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cy'umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n'Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.


Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n'abana babo bazamenywa mu moko, n'abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.”


Ahari ab'inzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo n'icyaha cyabo.”


Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, n'ibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.” Ni ko Uwiteka avuga.


Dutekereze inzira zacu tuzigenzure, Tubone kugarukira Uwiteka.


Utwigarurire Uwiteka, Natwe tuzaba tukugarukiye. Tugarurire ibihe byacu, Bibe nk'ibya kera.


Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k'umunyabyaha, ahubwo nezezwa n'uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe?’


Ibyo byago byose byadusohoyeho nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, nyamara ntabwo twinginze Uwiteka Imana yacu ngo itugirire imbabazi, ndetse ntitwareka gukiranirwa kwacu ngo tumenye iby'ukuri byayo.


Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n'igicumuro cyawe.


Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n'imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi.


Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, Batamenyesha umutima, Bagahindukira ngo mbakize.’


arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk'abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.


Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo,


Arabihakana ati “Mugore, simuzi.”


Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?”


Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n'abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”


Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.


Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurira bene Data uburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwa umunezero mwinshi.


Kandi yaremye amahanga yose y'abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye,


Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera,


Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, No kumenyesha umutima, No guhindukira, Ngo mbakize.’


itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera,


uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk'uko Imana yavugiye mu kanwa k'abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose.


Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby'iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.


ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw'abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe.


kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n'abamarayika b'ubutware bwe


agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri,


Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk'aho atarishyikira.


Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.


Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ari nk'umunsi umwe.


Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan