Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 3:13 - Bibiliya Yera

13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo, Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yezu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, kandi we yari yiyemeje kumurekura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo, Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yezu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, kandi we yari yiyemeje kumurekura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 3:13
46 Iomraidhean Croise  

Mose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?”


Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’


Kandi iti “Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.” Mose yipfuka mu maso, kuko atinye kureba Imana.


“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.


Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.”


‘Ni jye Mana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima.”


Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.


Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.


Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.”


Arabihakana ati “Mugore, simuzi.”


Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”


“Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa,


Ibyo abigishwa be ntibabimenye bwa mbere, ariko rero Yesu amaze guhabwa ubwiza bwe ni bwo bibutse ibyo ko byanditswe kuri we, kandi ko ari ko bamugenjeje.


Ariko bongera gusakuza bati “Si we dushaka, ahubwo utubohorere Baraba.” Baraba uwo yari umwambuzi.


Yesu aramusubiza ati “Ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara utabuhawe buvuye mu ijuru, ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.”


Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari, kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.”


Na bo batera hejuru bati “Mukureho, mukureho umubambe!” Pilato arababaza ati “Mbese mbambe umwami wanyu?” Abatambyi bakuru baramusubiza bati “Nta mwami dufite keretse Kayisari.”


Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe.


Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke,


Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe.


Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk'aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?


Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho Umugaragu wayo imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha abahindure, umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”


Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n'abanyamahanga n'imiryango y'Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasīze,


ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n'ibimenyetso n'ibitangaza mu izina ry'Umugaragu wawe wera Yesu.”


‘Ni jye Mana ya ba sekuruza bawe, n'Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’ Mose ahinda umushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza.


Ni bo bakomotse kuri ba sogokuruza ndetse ni bo Kristo yakomotseho ku mubiri, ni we utegeka byose, ni na we Mana ishimwa iteka ryose, Amen.


ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y'abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu.


kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z'urupfu n'iz'ikuzimu.


no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n'imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan