Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:7 - Bibiliya Yera

7 Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw'i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y'ikirwa kitwa i Kirete imbere y'i Salumoni, kucyikingaho umuyaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Tumara iminsi itari mike tugenda buhoro, tugera ahateganye n'umujyi w'i Kinida bitugoye. Umuyaga utubujije gukomeza, ni bwo dukikiye ikirwa cya Kireti, ahateganye na Salumoni kugira ngo kidukingire umuyaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Tumara iminsi itari mike tugenda buhoro, tugera ahateganye n'umujyi w'i Kinida bitugoye. Umuyaga utubujije gukomeza, ni bwo dukikiye ikirwa cya Kireti, ahateganye na Salumoni kugira ngo kidukingire umuyaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tuza kugera ahateganye n’umugi wa Kinida, ariko bibanje kutugora. Umuyaga utubujije gukomeza, tunyura mu majyepfo y’ikirwa cya Kireta, ahateganye na Salimoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:7
6 Iomraidhean Croise  

kandi n'Abakirete n'Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by'Imana mu ndimi z'iwacu.”


Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.


Dutsukira aho duhita munsi y'ikirwa cy'i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere.


Umwe muri bo w'umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b'abanyabute.”


Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b'Itorero mu midugudu yose nk'uko nagutegetse.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan