Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 27:3 - Bibiliya Yera

3 Bukeye bw'aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Bukeye duhagarara i Sidoni, Yuli agirira Pawulo neza amuha uruhusa rwo gusura incuti ze, kugira ngo zimuhe icyo akeneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Bukeye duhagarara i Sidoni, Yuli agirira Pawulo neza amuha uruhusa rwo gusura incuti ze, kugira ngo zimuhe icyo akeneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Bukeye duhagarara i Sidoni; Yuli rero wagiriraga neza Pawulo, amwemerera kujya gusura incuti ze kugira ngo zimwakire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 27:3
12 Iomraidhean Croise  

Kanāni yabyaye imfura ye Sidoni na Heti.


“Zebuluni azatura ku kibaya cy'inyanja, Azaba ku kibaya kiriho inkuge, Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni.


Aravuga ati “Wa mwari w'i Sidoni w'impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”


no ku b'i Hamati hegeranye na ho, n'ab'i Tiro n'ab'i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.


Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu.


Bukeye Herode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode.


Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera.


Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.


Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe,


Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikare umurinda.


na Eburoni n'i Rehobu, n'i Hamoni n'i Kana no kugeza i Sidoni nini.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan