Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 23:9 - Bibiliya Yera

9 Habaho urusaku rwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo barahaguruka bajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Niba umwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Haba urusaku rwinshi, bamwe mu bigishamategeko bo mu ishyaka ry'Abafarizayi, barabihagurukira bati: “Nta kibi tubonye kuri uyu muntu. Ahari aho umumarayika cyangwa indi ntumwa yo mu ijuru yavuganye na we koko!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Haba urusaku rwinshi, bamwe mu bigishamategeko bo mu ishyaka ry'Abafarizayi, barabihagurukira bati: “Nta kibi tubonye kuri uyu muntu. Ahari aho umumarayika cyangwa indi ntumwa yo mu ijuru yavuganye na we koko!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati «Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 23:9
23 Iomraidhean Croise  

Iyo imigenzereze y'umuntu inezeza Uwiteka, Atuma n'abanzi be buzura na we.


Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry'Uwiteka Imana yacu.”


Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n'abanyabyaha n'abakoresha b'ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha!”


Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”


Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”


Nuko Abafarisayo n'abanditsi babo banegura abigishwa be bati “Ni iki gitumye musangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?”


Abantu bahagaze aho baryumvise baravuga bati “Ni inkuba.” Abandi bati “Ni marayika uvuganye na we.”


Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?”


“Nuko nkigenda ngeze hafi y'i Damasiko, nko ku manywa y'ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota.


Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’


Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko nta cyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.


kuko Abasadukayo bahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n'umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose.


Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.


basohotse baravugana bati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.”


kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w'Imana, ndi uwayo nyikorera


ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ”


Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”


Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari? Tumurusha amaboko?


Arababwira ati “Uwiteka n'uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.” Baravuga bati “Ni we muhamya.”


Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan