Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 22:3 - Bibiliya Yera

3 “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 “Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 “Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 22:3
27 Iomraidhean Croise  

Maze umwami ahamagaza ab'i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab'i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n'ishyaka yagiriraga Abisirayeli n'Abayuda.)


Bukeye Elisa asubira Gilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b'abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwira umugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku ziko utekere aba bana b'abahanuzi imboga.”


Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye.


Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati y'abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.


Barahaguruka bajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, azi ubwenge nk'abandi, baratinya.


Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,


Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo “Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya.


Anyura i Siriya n'i Kilikiya, akomeza amatorero.


Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry'amategeko!


Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w'i Taruso, ari wo mudugudu w'i Kilikiya w'ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.”


Amaze kurusoma abaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya


Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy'Abasadukayo, ikindi akaba ari icy'Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w'Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw'abapfuye.”


Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.


“Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w'i Nazareti.


Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n'abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato.


Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutino n'iy'Abanyakurene n'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano,


Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru


Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.


Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.


Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.


Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.


Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.


Bukeye njya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya.


Ni ukuri akunda amahanga, Abera be bose bari mu kuboko kwawe, Bicaye imbere y'ibirenge byawe, Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan