Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 21:8 - Bibiliya Yera

8 Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w'ubutumwa bwiza, n'umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Bukeye turahava tujya i Kayizariya kwa Filipo, wari ushinzwe kwamamaza Ubutumwa bwiza akaba umwe muri ba bandi barindwi, turahaguma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Bukeye turahava tujya i Kayizariya kwa Filipo, wari ushinzwe kwamamaza Ubutumwa bwiza akaba umwe muri ba bandi barindwi, turahaguma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Bukeye, turagenda tugera i Kayizareya twinjira kwa Filipo, umwogezi w’Inkuru Nziza, wari umwe muri ba Barindwi, nuko ducumbika iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 21:8
18 Iomraidhean Croise  

Hariho umuntu w'i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w'abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.


Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.


Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y'irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n'abagore bahateraniye.


Bukeye tujya aho basengera, duhura n'umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n'ingemu.


Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab'Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.


Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutaka wenyine.


Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.


Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugeza kwa Munasoni w'Umunyakupuro wari umwigishwa wa kera, kugira ngo aducumbikire.


Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n'abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n'abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu.


Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.


Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y'imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y'Abavandimwe b'Impanga.


Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikare umurinda.


Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n'Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y'Abayuda,


Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.


Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha,


Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan