Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 20:16 - Bibiliya Yera

16 kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Pawulo yari yaragennye gukomezanya n'ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Pawulo yari yaragennye gukomezanya n'ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Pawulo yari yagennye kutanyura Efezi kugira ngo adatinda muri Aziya, kuko yihutiraga kuba ari i Yeruzalemu, nibura bishobotse ku munsi mukuru wa Pentekositi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 20:16
17 Iomraidhean Croise  

Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote,


Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.


Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n'i Roma na ho.”


“Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab'ubwoko bwacu iby'ubuntu, kandi ntura amaturo.


Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n'Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu.


None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,


Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutaka wenyine.


Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.


Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.


Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.


“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw'umuganura w'isarura ry'ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w'isarura rya byose wo ku iherezo ry'umwaka.


Petero akomanga ku rugi rw'irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva.


Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugiya n'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana muri Asiya.


Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.


Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.


Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan